Patrick KAMBALE
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu barokokeye muri iyo seminari yo ku Nyundo
ushinzwe kwita kuri urwo rwibutso Mme Mukarusagara Rose, ngo babimenye imvura
ihise ubwo bajyagayo kureba ko haba hari icyangiritse, ni uko basanga amazi
yinjiye mu byumba bishyinguyemo inzirakarengane, aninjira mu masanduku
bashyinguyemo imibiri yazo.
Ngo akibimenya, yahise abimenyesha ukuriye IBUKA mu Murenge wa Nyundo, ni
uko babimenyesha ubuyobozi bubegereye nabo babimeneysha Akarere, meza n’abandi
baturage batuye muri uwo Murenge batangira igikorwa cyo gushakira inzira amazi
yo muri uwo mugezi wa Nyakagezi wari
watijwe imbaraga na Nsebeya inyura iruhande rw’Urwibutso mu ntera ijya kungana
na metero 35, nayo yari yarengeye imirima y’abaturage iri hafi y’urwo rwibutso.
Mu Kiganiro n’Umuyobozi wungirije
w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza Mme Nyirasafari Rusine Rachelle yatangaje
ko bakimenya icyo gikorwa bihutiye kwifatanya nabo kugirango barebe uko basana
ibyangiritse birimo amasanduku yari yangijwe n’amazi. Ikindi bihutiye gukora
nk’uko byagaragaraga ko ari umugezi wari wuzuye amazi akarenga, basabye
ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyundo kujya gusibura aho bigaragara ko hari hasibamye
amazi akinjira mu rwibutso.
Sibyo gusa bakoze, ubwo twasuraga
urwo rwibutso bari bategereje umwubatsi uzobereye mu kubaka inzibutso,
kugirango aze arebe uko byakemurwa cyane ko atari ubwa mbere amazi yinjira muri
urwo rwibutso kuko no muwi 2010 byigeze kuba ubwo Nsebeya yuzuraga.
Icyo gihe nabwo hategetswe ko hazanwa umufundi w’umuhanga ku buryo
bitazongera kuba. Ariko nk’uko
bitangazwa na Perezida wa Ibuka y’Umurenge wa Nyundo Bwana Ndamyumugabe
Théogène, ngo ibyo uwo muhanga yakoze ni ugusiga irangi no kubaka umureko
w’amazi umwe w’ahagana mu rwibutso hagati, ariko ntiyagira icyo acyemura ku
kibazo cy’amazi yuzura akajya mu rwibutso.
Ngo iyo babajije uko byagenze,
babasubiza ko uwo mwubatsi yahawe amafaranga macye ahwanye n’ibyo yakoze.
Iyo witegereje usanga urwo rwibutso ruri ahantu hasi kandi iruhande
rw’umugezi wa Nsebeya, ku buryo iyo wuzuye nta hantu amaze ashobora gutembera
handi. Ikindi ni uko iyo witegereje imyubakire y’urwo rwibutso usanga uretse no
kuba rwubatse mu kabande, n’imibiri y’inzirakarengane ihashyinguwe yashyizwe
muri kave y’urwo rwibutso. Ku buryo amazi iyo abaye menshi aruhukira
ahashyinguwe iyo mibiri. Kugeza ubu kandi hari n’igice cy’Urwibutso
ahatwikirije beto, utamenya niba amazi yaragezemo cyangwa atarageramo.
Nk’uko byatangajwe n’uwo mwubatsi w’inzobere mu kubaka inzibutso wari
utegerejwe, ngo kugirango ibyo bitazongera kuba, ni uko hakubakwa inkuta ndende
mu bujya kuzimu, kugirango zibuze amazi kuzamukira mu rwibutso. Ngo ibyo
bizakorwa badashenye inkuta zari zihari, ko ahubwo zizubakwa inyuma y’izariho.
Urwibutso rwa Nyundo ni rumwe mu nzibutso eshatu z’Akarere ka Rubavu,
ruherereye inyuma ya Seminari yo ku Nyundo. Rushyinguwemo inzirakarengane
zigera kuri 851, zirimo abagogwe baguye kuri Cathédrale ya Nyundo, izaguye muri iyo Seminari ya
Nyundo n’izindi nzirakarengane imibiri yazo yagiye ikurwa hirya no hino
ishyingurwa muri urwo rwibutso.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire