Abanyeshuri biga
mu ishuri rya ESBFriherereye mu murenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu
bibutse ku nshuro ya 18 genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 uyu muhango
wabimburiwe n’urugendo rwatangiriye mu mugi wa Gisenyi rwerekeza ku rwibutso
rwa Gisenyi ahahoze hitwa commune rouge mu gihe cya genocide,aba banyeshuri
bakaba banasobanuriwe impamvu bahise commune rouge n’uburyo abatutsi bahashiriye
bababeshya ko bagiye kuhabakiriza.
Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya ESBF bibutse
genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18 n’umuhango witabiriwe n’abanyeshuri
baturutse impande zose hakozwe urugendo rukaba rwatangiriye ahahoze gare ya Gisenyi berekeza ku rwibutso ahahoze
hitwa commune rouge.Kabanda Innocent uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu
yagarutse ku mateka yaranze iyi commune
rouge ko babeshyaga abatutsi ko bagiye kubakiza nabo bakiyumvisha ko ibyo
bavuze ari ukuri maze babamarira ahangaha
duhagaze.yanashimiye abanyeshuri bo mu karere ka Rubavu ko batarangwa
n’ingengabitekrezo ya genocide abasaba gukomeza kugira iyo myitwarire myiza.
Naho uhagarariye AERG
Indatwa mu kigo cya ESBF Nshizirungu
Emannuel akaba yagize ati ;”tugomba Kwishyira hamwe ntihakagira ikidutandukanya
kuko nitwishyira hamwe nibwo tuzubaka
icyizere cy’ejo hazaza kandi tukanahora dusura inzibutso
tuzikorera, tukanahakorera isuku tuzirikana ko hashyinguwe abacu.”
Aba banyeshuri bakaba banateye inkunga umwe mu bacitse kw’icumu bamuha Ihene ifite
agaciro kangana n’amafaranga 25000frws bakaba banateye inkunga urwibutso rwa Gisenyi dore ko ruri no kubakwa inkunga
ingana n’amafaranga 50,000frws
Maisha Patrick/Rubavu
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire