Nyuma yaho imirwano yadukiye mu burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda
bakomeje kwicwa n’ingabo za Congo FRDC naho ingabo z’umuryango wabibumbye
“MONUSCO”zirebera kandi zivuga ko zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu,
aba banyekongo bakaba bakomeje kuzamaganira kure bavuga ko ntacyo zibamariye.
Mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa hashize amezi hafi atatu
ingabo zahoze ar’iza CNDP zigumuye zivuga ko leta ya Congo itigeze yubahiriza
amasezerano bagiranye nibwo havutse umutwe w’inyeshyamba witwa M23 umutwe
wiganjemo ubwoko bwa bagogwe ,abanyejomba,na bamwe mu bahutu bahoze mu PARECO
aba bose bakaba ahanini batuye muri Masisi,Rutshuru muri Kivu ya
majyaruguru.nyamara nubwo bamwe baremye uyu mutwe hari nabasigaye muri leta aho
usanga babiri bavuka ku mubyeyi umwe umwe akaba muri M23 undi mu ngabo za
leta,abavuga ikinyarwanda bo mu ngabo za leta kubera ko nta jambo bafite ntacyo
bakora kugira ngo benewabo badakomeza kwicwa.
Ni muri urwo rwego
zimwe mu mpunzi ziri mu nkambi ya
Nkamira zagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru
Impamo,uwitwa Uwimana Wivine yavuze ko hari abantu benshi bamaze kwicwa
n’abasirikari ba Congo ahitwa Irumbishi muri Masisi hishwe abantu 20 naho
mugisuma naho hari umugabo baherutse kwica witwa Adiriyani nawe yishwe
n’abasirikari ba leta ndetse hari nabaheze muri za gereza baburiwe
irengero kugeza kuri ubu hari nababuze
uko bahunga bahejejwe aho batuye dufite na bamwe bahohotewe,bakaba baranafashwe
ku ngufu bari hano mu nkambi ibi bikaba bimaze kuturenga twifuje kumenya
abafashwe ku ngufu uyu ni uwitwa Muhawe Karasanyi waduhye ubuhamya bw’uburyo yasambanyijwe
n’abasirikari ba leta banica umugabo we ngo kuko yashatse umututsikazi yabivuze
muri aya magambo akurikira”ubwo akavuyo katangiraga babwiye umugabo wanjye ko
agomba kunyica kuko nd’umututsikazi aranga maze bahita bamwica dore ko nawe
yari umusirikari yitwaga Kinuni Baweri nanjye bahita bamfata bankorera
ibyamfura mbi bantera n’ibyuma mu mbavu abagiraneza nibo bamfashe banjyana kwa
muganga naho bahoraga baza kunshaka kugira ngo banyice” ibi bikaba byarabereye
ahitwa Imushaki.aha hakaba hari n’ikigo cy’ingabo zabibumbye izi mpunzi
zatungaga agatoki ko bagize uruhare mu iyicwa rya bamwe kuko bagiye
babahungiraho bakabirukana ngo nibo bateza intambara uwo bahaye ubuhungiro
nubemereye ko ari buryamane nabo.
Izi mpunzi zikaba
zisaba umuryango wabibumbye UN kubafasha bagasubirayo kuzana imitungo yabo
basize kuko yandagaye ku misozi iribwa nubonetse wese,aba banyekongo bavuga
ururimi rwikinyarwanda bakaba ahanini bari aborozi b’inka mu nzuri za
masisi,Rutshuru nahandi.
Kuri ubu haribazwa uko bizagenda mugihe ubwicanyi bukomeje
gukorerwa abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ingabo z’umuryango wa bibumbye zirebera kuko atari
ubwa mbere bibaye mu mwaka w’ 1994 abatutsi berenga miliyoni barishwe
ntacyakozwe n’izi ngabo kandi zarahoze mu gihugu hafi ya hose, uretse ko
batabawe n’ingabo zahoze ari iz’umuryango wa FPR/inkotanyi ese aba abanyekongo bo bazatabarwa nande?Monusco se?
bicwa barebera cyangwa bazategereza M23 ifate kivu y’amajyaruguru reka
tubihange amaso.
Maisha Patrick
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire