jeudi 26 juillet 2012

IMPANUKA YAHITANYE ABANTU BATANU MU KARERE KA RUBAVU


Abantu batanu nibo bamaze guhitanwa n’impanuka yabereye mu mudugudu wa  Makoro akagari ka Nyarushyamba umurenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu Intara y’uburengerazuba iyi mpanuka ikaba yatewe n’ikamyo iri mu bwoko bwa Tata yarifite plaque y’inganda yavaga ikigali yerekeza mu mugi wa Gisenyi yacitse feri maze icakirana na mini bus yavaga mu mugi wa Gisenyi yerekeza iMusanze.

Mu gihe cy’isaha ya saa moya za mu gitondo mu murenge wa Nyakiriba muri metero 500 uvuye muri centre yitwa Bazirete habereye impanuka ikomeye aho ikamyo yo mu bwoko bwa Tata ifite plaque  UAM 098V  yaritwawe n’umushoferi witwa Byamukama yacitse feri, yavaga ikigali yerekeza mu mugi wa Gisenyi  icakirana na minibus yaritwaye abagenzi bavaga mu mugi wa Gisenyi berekeza I Musanze iyi minibus yarifite plaque RAA254S umushoferi wiyi minibus  akaba yitwa Nzabakurikiza.nkuko bitangazwa na bamwe babonye bari aho  iyimpanuka yabereye bavuze ko batanu bahise bapfa ako kanya bane na bagabo n’umugore umwe wari utwite abandi barakomereka.
Nkuko bitangazwa na Dr Habimana Emmanuel aganira naIGIHE yavuze ko bakiriye imirambo itanu n’abandi cumi  na bane bakomeretse uretse ko batandatu  kuko batari bameze nabi n’umunani bakomeretse cyane.nyamara nubwo mubona iyi mpanuka ku mafoto twababwira ko umushoferi wa minibus yakomeretse bidakanganye .

Nyamara muri iri korose hakaba hakomeje kubera impanuka nyinshi dore ko nta mezi atatu ashobora gushira hatabereye  impanuka kuko kugeza kuri uyu munsi hakiri n’ibisigisigi by’amakamyo ya banyamahanga yaguye akurikiranye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri benshi bakaba bavuga ko imiterere yuyumuhanda yateguwe nabi nabawubatse.
                                           Maisha Patrick

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire