lundi 16 juillet 2012

Ikigo cy’amashuri cya Apefoc Kanama cyibutse ku nshuro ya 18 Genocide yakorewe abatutsi


Maisha Patrick

Ikigo cy’amashuri cyitiriwe mutagatifu Wenceslas giherereye mu murenge wa Kanama Akarere ka Rubavu  bibutse Genocide  ku nshuro ya 18 yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.uyu muhango ukaba waranzwe n’ibiganiro bitandukanye bivuga ku mateka mabi yaranze uRwanda mu gihe cya bakoroni baciyemo Abanyarwanda  ibice  bigera naho hapfa abatutsi barenga miliyoni.

Kunshuro ya 18 abanyeshuri biga mu kigo cya Mutagatifu  Wenceslas bibutse genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 uyu muhango ukaba wabimburiwe n’urugendo rwaturutse kuri iki kigo rwerekeza ku mugezi wa Sebeya ahashyizwe indabo muri uwo mugezi n’abayobozi batandukanye bo mu murenge wa Kanama.nyuma yo gushyira indabo muri uyu mugezi ibiganiro byakomereje muri iki kigo ibiganiro byibanze ku mateka yaranze igihugu cy’uRwanda kuva mu gihe cyubukoroni kugeza igihe cya genocide n’uburyo abakoroni baciyemo ibice abanyarwanda.
Umuyobozi w’ikigo cyitiriwe mutagatifu Wenceslas Kwima Sixbert akaba yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko impamvu ituma bahora bibuka genocide n’ ukugira ngo abanyeshuri bamenye amateka mabi yaranze uRwanda  kuko abenshi biga muri iki kigo mu gihe cya genocide bamwe bari abana abandi bataravuka  akaba ariyo mpamvu bagomba kwigira ku mateka  genocide ntizasubire ukundi akomeza avuga ko mu gihe cya genocide urubyiruko nirwo rwashutswe,  kuri ubu niyo mpamvu inyigisho zigomba gutangwa maze urubyiruko rwacu rukaba intangarugero mu gukora ibyiza .
Naho ushinzwe imibereho myiza  mu murenge wa Kanama  Uwajeneza Jeannette yavuze ko ar’ingenzi kuba abanyarwanda bibuka ibyabaye mu Rwanda cyane cyane urubyiruko, ni byiza kuko bitanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza bakamenya yuko ibyabaye bitazongera akaba yasabye ibigo bya leta ndetse n’ibyigenga byo muri uyu murenge wa Kanama kujya bibuka bakigira  kuri APEFOC/KANAMA kubera ko bitanga icyizere ku barokotse genocide.
Uyu muhango ukaba waranzwe n’imivugo n’indirimbo zamaganaga genocide ndetse ukaba witabiriwe n’abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa AERG baturutse mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Rubavu.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire