jeudi 26 juillet 2012

ABANYARWANDA BATANU NIBO BAMAZE KUMENYEKANA KO BABURIWE IRENGERO MURI CONGO KINSHASA


Abantu batanu nibo bamaze kumenyekana ko baburiwe irengero mu myivumbagatano yiriwe mu mugi wa Goma ku munsi w’ejo kuwa kabiri. Aba bantu batatu bakaba ari bakarani bikorera imizigo umushoferi umwe n’umutandiboyi we.

Nkuko bitangazwa n’umuryango wa bamwe baburiwe irengero bavugako abantu babo bagiye gukorera ibiraka I Goma ejo mugotondo bakaba bataragaruka dore ko umunyamakuru wa Igihe yahageze mu ma saa cyenda n’igice  nta nkuru baramenya yerekeranye n’abantu babo uwitwa Dusabimana Innocent nawe ufite mukuru we wabuze witwa  Habarurema  Abdala  yavuze  ko ejo bagiye bajyanywe nuwitwa Muzehe w’umushoferi ababwira ko bagiye mu kiraka cyo gusunika ubwato ahitwa Kituku uretse ko bagiye mu gitondo akavuyo kataratangira ubwo twarategereje nanubu nta makuru yabo turamenya twahamagaye na bagenzi bacu dukorana muri congo nabo batubwiye ko ntabo barabona iki kibazo  twakigejeje no kuri  Polisi ubu tukaba dutegereje niba baraboneka ariko nta cyizere dufite.aba banyarwanda baburiwe irengero amazina yabo ni aya akurikira

Niyibizi Benjamin,Barayavuga Saidi,Habarurema Abdala,Sadiki na Muzehe aba nibo bamaze kumenyekana tukaba tugikomeza gukurikirana niba hari abandi baba baraburiwe irengero twifuje no kumenya uko umutekano wiriwe uhagaze tujya mu nkengeroz’umugi wa goma twegera bamwe mu banyeshuri bari bavuye kwiga uwitwa Mwungura Prince akaba yavuze ko uyu munsi nta kibazo gikomeye cyahabaye uretse imyigaragambyo ya bagore ba basirikari ariko yabaye mu mutuzo ntawe bahohotera  akomeza avuga ko iyo myigaragambyo yavugaga ku byerekeranye no kudahembwa kwa basirikari ba congo naho urujya n’uruza rw’abantu bajyaga muri congo baca ku mupaka muto wabonaga abantu ari bake ngo kuko biriwe bafite ubwoba bwo gusubira muri congo
                                                  Maisha patrick

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire