jeudi 26 juillet 2012


IKAMYO YARITWAYE LITIRO 40.000 ZA ESSANCE YAHIYE IRAKONGOKA


Imodoka y’ikamyo yari twaye essance litiro 40.000 yahiye irakongoka  ubwo yageraga muri  1km  kugira ngo ugere mu mugi wa Gisenyi mu murenge wa Rugerero,iyi modoka  ikaba yavaga mu gihugu  cya tanzania yerekeza  mu mugi wa Goma .

Imodoka yikamyo itwara  essance ifite plaque  T986BWW  yahiye irakongoka mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu,ibi byabaye mu gihe cya saa 10h30  z’amugitondo ubwo yavaga muri Tanzania  yerekeza mu mugi wa Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iyi modoka ikaba yari itwaye  essance ingana na 40,000l zihwanye n’amafaranga y’uRwanda miliyoni 400.000.000frws  iyi modoka ikaba ari iya  kompanyi yitwaA3  umushoferi war’utwaye iyi modoka witwa Ramadhan Saidi Pazi akaba yavuze ko  yaravuye mu mugi wa  Dar salam akomeza avuga ko ubwo yageraga kuri centre yegereye aho ibi byabereye yabonye umuriro utangiye kuzamuka maze ageragaza kuyijyana ahatari amazu nibwo yavuyemo yiruka  ajya guhagarika imodoka zagendaga mu muhanda kugira ngo zidahura niyo nkongi y’umuriro akaba yavuze ko akeka ko ari amasinga ya bateri yakozanyijeho maze bibyara impanuka.

 Cyakora mu gihe kitarambiranye ingabo na Polisi bahise batabara bakoresheje imodoka izimya umuriro bagerageza kuyizimya naho abagenzi bajyaga hirya no hino bamaze amasaha agera kuri abiri bahagaze babuze aho banyura.

 Abantu benshi babonye iyi nkongi y’umuriro bakaba bashima Imana kuba itahiriye mu mazu kuko yari kumara abantu ndetse hakangirika n’ ibintu byinshi nkuko bitangazwa n’ umwe muri bo witwa Mupenzi Shafi.
Nkuko bitangazwa n’uyu mushoferi avugako nta kintu na kimwe yakuye muri iyi modoka yaba ibyangombwa .
                                             Maisha Patrick

Abagenzi baturuka mu karere ka Rubavu baratabaza


Kubera ikibazo cya agence ya Kigali Safaris yahagaritse ingendo zayo bitewe n’igihombo yagize abagenzi bakorera ingendo mu karere ka Rubavu  berekeza hirya no hino mu gihugu bakomeje guhura n’ibibazo byo kubura amamodoka abajyana aho bakeneye kujya.

Mu mugi wa Gisenyi hashize iminsi bafite ikibazo cyibura z’imodoka, impamvu  yibura ry’imodoka nuko imwe muri Agence ya Kigali Safaris yafunze kubera igihombo yagize. kuri uyu wambere  twageze  muri Gare ya Gisenyi dusanga abagenzi berekeza ikigili abenshi babuze imodoka zibatwara kuko Agence zose zari zuzuye abagenzi, na bisi za KBC zo zanajyanaga abantu bahagaze kubera kubura aho babatwara.

Mu kiganiro na Mutuyimana Pascal umwe mu bagenzi bari bahagaze babuze imyanya bicaramo yatangaje ko bamaze iminsi bagenda bahagaze kuva iRubavu kugeraiKigali n’ikibazo nanone yagize ati”kuki nta yindi Agence yaza gukorera hano iRubavu dore  imwe yakinze imiryango ariko imodoka zakoraga nizo zigikora uretse ko itaranafunga wasangaga ari ikibazo kugira ngo ubone imodoka kuwa gatanu no kucyumweru haba ikigali haba iRubavu turababaye cyane abafite za Agence barebe uko babigenza”.

Iki kibazo  gikomeje kuba ingutu kuko na KBC imodoka zigenda buri saha mu gihe izindi Agence zihaguruka buri minota mirongo itatu gusa mugihe na Kigali Safaris yahagurukaga buri minota mirongo itatu bikaba byarateje icyuho kinini mu bagenzi.dore ko akarere ka Rubavu ari nyabagendwa gahuriramo abagenzi baturuka mu gihugu cya DRC hafi intara ya kivu y’amajyaruguru yose,hakaba hakorera Agence eshatu gusa arizo Belvedere Lines,Virunga Express,na KBC.
                             Maisha Patrick

Imikorere ya Banki ya Kigali iranengwa na bamwe bayigana


Bamwe mu bakiriya ba Banki ya Kigali baranenga imikorere yayo  cyane service banenga n’uburyo bukoreshwa uturere nibindi bigo byishyura abatsindiye amasoko binyuze muri Banki nkuru y’uRwanda kugira ngo hakurweho imisoro hanyuma akoherezwa kuri konti ya rwiyemezamirimo ku buryo bamara ukwezi kurenga nta mafaranga barabona kuri konti zabo bakibaza niba ayo mafaranga aho aba yagiye bikayoberana.

Nyuma yo kuganira na bamwe mu bakiliya ba Banki ya Kigali ishami rya Rubavu  badutangarije ko barambiwe imikorere idahwitse yiyi Banki aho bamara igihe kinini barohererejwe amafaranga kuri konti ariko hagashira igihe kirenga ukwezi nta uraca iryera ayo mafaranga uwitwa Dusabimana Emmanuel umuhuzabikorwa wa Vision jeunesse nouvelle yagize ati”birababaje kubona umuntu amara igihe cyukwezi atishyurwa kuko natwe byatubayeho kuko unicef hari amafaranga yari itubereyemo umwenda twamaze ukwezi twiruka nyuma y’ukwezi nibwo ayo mafaranga yabonetse nyamara twabaza  BNR  bakatwereka aho bayohereje twagera muri BK bati nta mafaranga aragera kuri konti ibyo bikatuyobera icyo ayo mafaranga bayamaza.”si uyu Emanuel gusa kuko hari nabandi bakomeje kuvuga ko iyi serivisi batayikorerwa neza ngo kuko amafaranga atinda mu turere  yagera no muri BK agatinda kuboneka ugasanga ibyo yakagombye gukora byangirika.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bubivugaho twegera
Ibi biri kuba mugihe Guverinema y’uRwanda ikomeje gushishikariza Abanyarwanda gutanga serivise nziza haba mu Banyarwanda ndetse n’Abanyamahanga baza babagana.
                                           Maisha Patrick

IMPANUKA YAHITANYE ABANTU BATANU MU KARERE KA RUBAVU


Abantu batanu nibo bamaze guhitanwa n’impanuka yabereye mu mudugudu wa  Makoro akagari ka Nyarushyamba umurenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu Intara y’uburengerazuba iyi mpanuka ikaba yatewe n’ikamyo iri mu bwoko bwa Tata yarifite plaque y’inganda yavaga ikigali yerekeza mu mugi wa Gisenyi yacitse feri maze icakirana na mini bus yavaga mu mugi wa Gisenyi yerekeza iMusanze.

Mu gihe cy’isaha ya saa moya za mu gitondo mu murenge wa Nyakiriba muri metero 500 uvuye muri centre yitwa Bazirete habereye impanuka ikomeye aho ikamyo yo mu bwoko bwa Tata ifite plaque  UAM 098V  yaritwawe n’umushoferi witwa Byamukama yacitse feri, yavaga ikigali yerekeza mu mugi wa Gisenyi  icakirana na minibus yaritwaye abagenzi bavaga mu mugi wa Gisenyi berekeza I Musanze iyi minibus yarifite plaque RAA254S umushoferi wiyi minibus  akaba yitwa Nzabakurikiza.nkuko bitangazwa na bamwe babonye bari aho  iyimpanuka yabereye bavuze ko batanu bahise bapfa ako kanya bane na bagabo n’umugore umwe wari utwite abandi barakomereka.
Nkuko bitangazwa na Dr Habimana Emmanuel aganira naIGIHE yavuze ko bakiriye imirambo itanu n’abandi cumi  na bane bakomeretse uretse ko batandatu  kuko batari bameze nabi n’umunani bakomeretse cyane.nyamara nubwo mubona iyi mpanuka ku mafoto twababwira ko umushoferi wa minibus yakomeretse bidakanganye .

Nyamara muri iri korose hakaba hakomeje kubera impanuka nyinshi dore ko nta mezi atatu ashobora gushira hatabereye  impanuka kuko kugeza kuri uyu munsi hakiri n’ibisigisigi by’amakamyo ya banyamahanga yaguye akurikiranye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri benshi bakaba bavuga ko imiterere yuyumuhanda yateguwe nabi nabawubatse.
                                           Maisha Patrick