Amakuru ya RUBAVU
jeudi 26 juillet 2012
IKAMYO YARITWAYE LITIRO 40.000 ZA ESSANCE YAHIYE IRAKONGOKA
Imodoka y’ikamyo
yari twaye essance litiro 40.000 yahiye irakongoka ubwo yageraga muri 1km
kugira ngo ugere mu mugi wa Gisenyi mu murenge wa Rugerero,iyi
modoka ikaba yavaga mu gihugu cya tanzania yerekeza mu mugi wa Goma .
Imodoka yikamyo
itwara essance ifite plaque T986BWW
yahiye irakongoka mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu,ibi byabaye
mu gihe cya saa 10h30 z’amugitondo ubwo
yavaga muri Tanzania yerekeza mu mugi wa
Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iyi modoka ikaba yari
itwaye essance ingana na 40,000l
zihwanye n’amafaranga y’uRwanda miliyoni 400.000.000frws iyi modoka ikaba ari iya kompanyi yitwaA3 umushoferi war’utwaye iyi modoka witwa
Ramadhan Saidi Pazi akaba yavuze ko
yaravuye mu mugi wa Dar salam
akomeza avuga ko ubwo yageraga kuri centre yegereye aho ibi byabereye yabonye
umuriro utangiye kuzamuka maze ageragaza kuyijyana ahatari amazu nibwo yavuyemo
yiruka ajya guhagarika imodoka zagendaga
mu muhanda kugira ngo zidahura niyo nkongi y’umuriro akaba yavuze ko akeka ko
ari amasinga ya bateri yakozanyijeho maze bibyara impanuka.
Cyakora mu gihe
kitarambiranye ingabo na Polisi bahise batabara bakoresheje imodoka izimya
umuriro bagerageza kuyizimya naho abagenzi bajyaga hirya no hino bamaze amasaha
agera kuri abiri bahagaze babuze aho banyura.
Abantu benshi babonye iyi nkongi y’umuriro
bakaba bashima Imana kuba itahiriye mu mazu kuko yari kumara abantu ndetse
hakangirika n’ ibintu byinshi nkuko bitangazwa n’ umwe muri bo witwa Mupenzi
Shafi.
Nkuko bitangazwa
n’uyu mushoferi avugako nta kintu na kimwe yakuye muri iyi modoka yaba
ibyangombwa .
Maisha Patrick
Abagenzi baturuka mu karere ka Rubavu baratabaza
Kubera ikibazo cya agence ya Kigali Safaris yahagaritse
ingendo zayo bitewe n’igihombo yagize abagenzi bakorera ingendo mu karere ka
Rubavu berekeza hirya no hino mu gihugu
bakomeje guhura n’ibibazo byo kubura amamodoka abajyana aho bakeneye kujya.
Mu mugi wa Gisenyi hashize iminsi bafite ikibazo cyibura
z’imodoka, impamvu yibura ry’imodoka
nuko imwe muri Agence ya Kigali Safaris yafunze kubera igihombo yagize. kuri
uyu wambere twageze muri Gare ya Gisenyi dusanga abagenzi
berekeza ikigili abenshi babuze imodoka zibatwara kuko Agence zose zari zuzuye
abagenzi, na bisi za KBC zo zanajyanaga abantu bahagaze kubera kubura aho
babatwara.
Mu kiganiro na Mutuyimana Pascal umwe mu bagenzi bari
bahagaze babuze imyanya bicaramo yatangaje ko bamaze iminsi bagenda bahagaze
kuva iRubavu kugeraiKigali n’ikibazo nanone yagize ati”kuki nta yindi Agence
yaza gukorera hano iRubavu dore imwe
yakinze imiryango ariko imodoka zakoraga nizo zigikora uretse ko itaranafunga
wasangaga ari ikibazo kugira ngo ubone imodoka kuwa gatanu no kucyumweru haba
ikigali haba iRubavu turababaye cyane abafite za Agence barebe uko babigenza”.
Iki kibazo gikomeje
kuba ingutu kuko na KBC imodoka zigenda buri saha mu gihe izindi Agence zihaguruka
buri minota mirongo itatu gusa mugihe na Kigali Safaris yahagurukaga buri
minota mirongo itatu bikaba byarateje icyuho kinini mu bagenzi.dore ko akarere
ka Rubavu ari nyabagendwa gahuriramo abagenzi baturuka mu gihugu cya DRC hafi
intara ya kivu y’amajyaruguru yose,hakaba hakorera Agence eshatu gusa arizo
Belvedere Lines,Virunga Express,na KBC.
Maisha Patrick
Imikorere ya Banki ya Kigali iranengwa na bamwe bayigana
Bamwe mu bakiriya ba Banki ya Kigali baranenga imikorere
yayo cyane service banenga n’uburyo
bukoreshwa uturere nibindi bigo byishyura abatsindiye amasoko binyuze muri
Banki nkuru y’uRwanda kugira ngo hakurweho imisoro hanyuma akoherezwa kuri
konti ya rwiyemezamirimo ku buryo bamara ukwezi kurenga nta mafaranga barabona
kuri konti zabo bakibaza niba ayo mafaranga aho aba yagiye bikayoberana.
Nyuma yo kuganira na bamwe mu bakiliya ba Banki ya Kigali ishami
rya Rubavu badutangarije ko
barambiwe imikorere idahwitse yiyi Banki aho bamara igihe kinini barohererejwe
amafaranga kuri konti ariko hagashira igihe kirenga ukwezi nta uraca iryera ayo
mafaranga uwitwa Dusabimana Emmanuel umuhuzabikorwa wa Vision jeunesse nouvelle
yagize ati”birababaje kubona umuntu amara igihe cyukwezi atishyurwa kuko natwe
byatubayeho kuko unicef hari amafaranga yari itubereyemo umwenda twamaze ukwezi
twiruka nyuma y’ukwezi nibwo ayo mafaranga yabonetse nyamara twabaza BNR bakatwereka aho bayohereje twagera muri BK
bati nta mafaranga aragera kuri konti ibyo bikatuyobera icyo ayo mafaranga
bayamaza.”si uyu Emanuel gusa kuko hari nabandi bakomeje kuvuga ko iyi serivisi
batayikorerwa neza ngo kuko amafaranga atinda mu turere yagera no muri BK agatinda kuboneka ugasanga
ibyo yakagombye gukora byangirika.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Banki ya Kigali
bubivugaho twegera
Ibi biri kuba mugihe Guverinema y’uRwanda ikomeje
gushishikariza Abanyarwanda gutanga serivise nziza haba mu Banyarwanda ndetse
n’Abanyamahanga baza babagana.
Maisha Patrick
IMPANUKA YAHITANYE ABANTU BATANU MU KARERE KA RUBAVU
Abantu batanu nibo bamaze guhitanwa n’impanuka yabereye mu
mudugudu wa Makoro akagari ka
Nyarushyamba umurenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu Intara y’uburengerazuba
iyi mpanuka ikaba yatewe n’ikamyo iri mu bwoko bwa Tata yarifite plaque
y’inganda yavaga ikigali yerekeza mu mugi wa Gisenyi yacitse feri maze
icakirana na mini bus yavaga mu mugi wa Gisenyi yerekeza iMusanze.
Mu gihe cy’isaha ya saa moya za mu gitondo mu murenge wa
Nyakiriba muri metero 500 uvuye muri centre yitwa Bazirete habereye impanuka
ikomeye aho ikamyo yo mu bwoko bwa Tata ifite plaque UAM 098V
yaritwawe n’umushoferi witwa Byamukama yacitse feri, yavaga ikigali
yerekeza mu mugi wa Gisenyi icakirana na
minibus yaritwaye abagenzi bavaga mu mugi wa Gisenyi berekeza I Musanze iyi
minibus yarifite plaque RAA254S umushoferi wiyi minibus akaba yitwa Nzabakurikiza.nkuko bitangazwa na
bamwe babonye bari aho iyimpanuka
yabereye bavuze ko batanu bahise bapfa ako kanya bane na bagabo n’umugore umwe
wari utwite abandi barakomereka.
Nkuko bitangazwa na Dr Habimana Emmanuel aganira naIGIHE
yavuze ko bakiriye imirambo itanu n’abandi cumi
na bane bakomeretse uretse ko batandatu kuko batari bameze nabi n’umunani bakomeretse
cyane.nyamara nubwo mubona iyi mpanuka ku mafoto twababwira ko umushoferi wa
minibus yakomeretse bidakanganye .
Nyamara muri iri korose hakaba hakomeje kubera impanuka
nyinshi dore ko nta mezi atatu ashobora gushira hatabereye impanuka kuko kugeza kuri uyu munsi hakiri
n’ibisigisigi by’amakamyo ya banyamahanga yaguye akurikiranye mu gihe kitarenze
ibyumweru bibiri benshi bakaba bavuga ko imiterere yuyumuhanda yateguwe nabi
nabawubatse.
Maisha Patrick
Inscription à :
Articles (Atom)